Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

RwandAir yakoze urugendo rwa mbere rujya i Paris

Spread the love

Sosiyete y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir yakoze urugendo rwa mbere rugana i Paris mu Bufaransa ruvuye i Kigali mu Rwanda.

Mu ijoro ryakeye , mu rukerere rwo kuri uyu wa Kabiri saa Saba n’igice nibwo indege yo mu bwoko bwa Airbus A330-300 yahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali yerekeza ku kibuga cy’indege cya

Charles de Gaulle i Paris mu Bufaransa. Iyi ndege ya Air bus A330-300 ifite imyaka 274 irimo 30 ya Business Class, 21 ya Premium na 223 ya Economy Class.

Ku kibuga cy’indege cya Charles de Gaulle , RwandAir yakiriwe n’abanyarwanda batandukanye barimo n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkurikiyimfura.

Mu butumwa Louise Mushikiwabo yasangije abamukurikira kuri Twitter yagize ati “ Abachou Mwaramutse neza! Nagirango mbasangize ibyishimo byo kwakira ya nyoni yacu isesekaye mu Bufaransa bwa mbere mu mateka, ubu irimo guparika ku kibuga cy’indege mpuzamahanga Roissy Charles de Gaulle! Nk’umugenzi usanzwe wa RwandAir, nifurije ikaze yihariye Umurage”.

Biteganyijwe ko RwandAir izajyq ikora ingendo 3 mu Cyumweru zihuza Kigali – Paris-Kigali aho, zizajya zikorwa ku wa Kabiri, ku wa Kane no ku wa Gatandatu.

Iyo minsi ni na yo izajya ikoresha ivana abagenzi i Paris ibageza i Kigali, aho bazajya bahaguruka i Paris saa Tatu n’igice z’ijoro, bagere i Kigali saa Kumi n’Ebyiri za mu gitondo z’umunsi ukurikiyeho.

Abanyarwanda batandukanye bishimiye urugendo rwa mbere RwandAir yakoze rugana i Paris.

Indege yo mu bwoko bwa Airbus A330-300 niyo izajya ikora urwo rugendo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles