Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

U Rwanda rwasinyanye amasezerano na Vivo Energy agamije kuzana bisi 200 zikoresha amashanyarazi

Spread the love

Leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’ikigo cya Vivo Energy agamije kuzana bisi zitwara abagenzi zirenga 200 zikoresha amashanyarazi mu mujyi wa Kigali.

Ku munsi wejo hashize, tariki 22 Kamena 2023 nibwo Leta y’u Rwanda yari ihagarariwe na Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Umujyi wa Kigali, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) n’ Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) basinyanye amasezerano n’Ikigo cy’ubucuruzi cya Vivo Energy agamije kuzazana bisi zirenga 200 zikoresha amashanyarazi mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubwikorezi , ayo masezerano kandi akubiyemo kubaka sitasiyo zizajya zikoreshwa mu kongera umuriro muri batiri n’ububiko bw’ibizajya byifashishwa mu gusana ibyangiritse.

Clare Akamanzi uyobora RDB yavuze ko uyu mushinga ugamije gutuma ubwikorezi mu mujyi wa Kigali bunoga ndetse bikazamura n’iterambere mu mujyi wa Kigali.

Umuyobozi wa RDB yagize ati ”Biba ari byiza iyo ufite umushoramari usanzwe akorera ubucuruzi mu Rwanda agashaka kongera ishoramari rye. Bigaragaza icyizere ku gihugu na gahunda zishyirwaho. Twishimiye ubu bufatanye buzazamura urwego rwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange kuko Umujyi wa Kigali ukataje mu iterambere. Twiyemeje ko uyu mushinga ugomba kujya mu bikorwa.”

Inzego zitandukanye zasinye amasezerano azakemura ikibazo cyo gutwara abantu ndetse akagabanya imyuka ihumanya ikirere

Ubuyobozi bwa Vivo Energy bwari buhagaririwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, Hans Paulsen yavuze ko ari iby’agaciro kuri bo gufatanya n’u Rwanda kugera ku ntego rwihaye yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere yoherezwa n’ibinyabiziga.

Ati “U Rwanda rufite intego yo guteza imbere ubukungu butabangamira ibidukikije, izafasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ku baturage no ku bukungu. Dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu, twishimiye gufatanya na Guverinoma y’u Rwanda mu gutuma Umujyi wa Kigali ugera ku ntego yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ya C02 no guteza imbere gahunda y’imodoka zikoresha amashanyarazi.”

Paulsen Kandi yashimiye Leta y’u Rwanda uburyo yorohereza abashoramari baza gukorera mu gihugu, anashimira inzego zitandukanye zakoze amanywa n’ijoro ngo uyu mushinga ube ugeze ku rwego rwo gutangira.

Ku ruhande rw’umujyi wa Kigali, batangaza ko biteguye kwakira izo modoka nk’uko Pudence Rubingisa uwuyobora yabitangaje.

Ishyirwamubikorwa ry’uyu mushinga rizakemura ikibazo cy’imidoka zitwara abagenzi kuko byari bimaze kugaragara ko zakendereye nk’ukuko muri Werurwe uyu mwaka Minisiteri y’Ibikorwaremezo yari yatangaje ko imodoka zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali zagabanutseho 32%.

Amasezerano yasinywe agamije kuzana bisi zitwara abagenzi zirenga 200 mu Mujyi wa Kigali.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles